Ibya Madjaliwa na Rayon sport bikomeje kuba agatereranzamba

  Nyuma y' umukino utarakiniwe igihe wagombaga guhuza Rayon sport na Etincelles FC, umukino ukaba waraje gukinwa maze Rayon sport itsinda igitego 1-0 Etincelles, Cyatsinzwe na rutahizamu w' umunya Senegal Fhali Ngagne. Uyu mukino ukaba utaragaragayemo umusore ukina hagati mu kibuga muri Rayon sport Halluna Musa madjaliwa na nyuma Yuko atagaragaye mumikino Rayon sport yatsinzemo Musanze FC 1-0. Biravugwa ko impamvu yatumye adakina uyu mukino wa Musanze FC ngo nuko we yageze ku kibuga cya Musanze FC ngo agasanga ikibuga ni kibi akurikije uko yagisize umwaka ushize igihe yahavunikiraga ngo nta mpinduka akaba ariyo mpamvu yanze gukina ngo atongera kuhavunikira gusa igitangaje nuko no ku mukino Rayon sport yakinnyemo na Etincelles FC naho atawugaragayemo. Amakuru ahari nuko umutoza Robertinho utoza Rayon sport yaba yararakariye bikomeye uyu mukinnyi ndetse ikaba Ari nayo mpamvu yahisemo kutamukoresha no kuri uyu mukino wa Etincelles FC. Gusa andi makuru ahari nuko uyu mukinnyi we ashobora kuba nawe yarivumbuye akaba avugako hari amafranga ubuyobozi bwa Rayon sport bumurimo bityo akaba adashaka gukina Atari yishyurwa. Ni mugihe Kandi uyu musore w' umurundi yahamagawe mu ikipe y' igihugu y' U Burundi (Intamba murugamba). Bakaba bitegura imikino 2 bazahuramo na Senegal ndetse na Malawi mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy' Africa (CAN). Ndetse uyu musore akaba Ari umwe mubazifashishwa n' ikipe y' igihugu cy' U Burundi muri iyi mikino

Post a Comment

Previous Post Next Post